
- This event has passed.
Kuwa kabiri 8 Ukwezi kwa cumi 1 Samweli 14.1-23
Ikib.2
Nta cyabuza Uwiteka gukiza, akirishije benshi cyangwa bake (6): Yonatani yari afite kwizera ko Imana idakirisha ubwinshi bw’abantu. Yasobanukiwe ko kuba Imana iri ku ruhande rwabo, nta mubisha wabahangara (Rom.8.31). Abantu benshi tugira ukwizera, ariko ugasanga tutagushyira mu bikorwa (Yak.2.17). Burya nta kibasha guhagarika imbaraga z’Imana, nyamara ubushake bwayo bujya buzitirwa no kwizera kwacu guke (Mat.13.58). Hindukira dore ndi kumwe nawe (7): Yonatani yagize umugisha wo kugira umuntu wamwumviraga, kandi akamubwira amagambo amukomeza. Hari ubwo umuntu agira igitekerezo cyiza, cyangwa imigambi myiza, ariko akabura uwo bafatanya mu ku gishyira mu bikorwa. Hari umuntu ukeneye ko umuba hafi mu bikorwa byo kwizera, kugira ngo musohoze ibikorwa bihesha Imana icyubahiro. Gusenga: Mana, fasha umurimo wawe kubona abantu bagira iyerekwa riturutse kuri wowe, n’abazi gushyiraho ingamba, ndetse n’ababasha gushyirwa mu bikorwa.