
- This event has passed.
Kuwa kabiri 6 Ukwezi kwa munani Ibyakozwe n’Intumwa 4.13-22
Ikib.1
Bamenye ko ari abaswa batigishijwe baratangara, maze bibuka ko babanaga na Yesu (13): Abatambyi n’abakuru bafataga Petero na Yohana nk’abantu batize, kandi bakabita abaswa; nyamara siko byari bimeze, kuko muri bo harimo ubundi bumenyi burenze ibyo Abayahudi batekerezaga. Mu byukuri Petero na Yohana ntabwo bari intiti zifite ubumenyi mu by’isi, cyangwa andi masomo runaka, ahubwo bo bigiye ku birenge bya Yesu, kandi aho niho hari isồko y’ubumenyi bwose (1 Yoh.5.20). Iyo ufite ubwenge buva ku Mana bituma no mu buzima busanzwe ubumenyi ufite bukugirira umumaro mubyo ukora byose. Barabategeka ngo bareke rwose kuvuga cyangwa kwigisha mu izina rya Yesu (18): Kuvuga ukuri kwa Petero na Yohana ntabwo byagize umusaruro mu gihe cyabo gusa, ahubwo na n’ubu ubuhamya bwabo bufasha benshi mu inzira y’agakiza. Kurwanya abigishwa ba Yesu ntibyabaye kiriya gihe gusa, ahubwo nubu Satani aracyarwanya abizera. Zirikana: Urugendo rw’imibereho y’umukristo ntabwo ari inzira itarimo ibibazo, ariko byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza (Rom.8.28). Indir. 108 Gushimisha.