
- This event has passed.
Kuwa Kabiri 4 Ukwezi kwa Gatatu Matayo 13.53-58
Ikib. 3
Mbese harya si we wa mwana w’umubaji? (55): Nubwo Yesu yavugaga
ijambo ryuzuye ubwenge kandi riherekejwe n’ibitangaza, hari abantu b’iwabo
bamubonaga mu isura y’umuturanyi woroheje basanzwe bamenyereye. Ibi
byatume batita ku gaciro k’ijambo rikiza yababwiraga ndetse n’umugisha
w’ibitangaza bakorerwaga. Guhindura ibintu by’Imana akamenyero bijya bituma
abantu badakura mu mwuka kubera kutabona gukora kw’Imana mu buzima
Umusomyi wa Bibiliya 2025 28
bwabo. Ubu bwenge n’ibi bitangaza uyu yabikuye he? (54): Nubwo bariya
baturanyi ba Yesu bihaye kumusuzugura ariko bemeraga ko akora ibitangaza
kandi ko afite ubwenge butangaje. Imibereho yacu muri Kristo Yesu igomba
gutuma abantu batubonamo ubwenge n’imbaraga za Yesu, bityo bahereko
batinye Imana bayizere. Imibereho y’abantu bakijijwe ikwiriye gutuma abantu
babona ubudasa kandi bakibuka ko babana na Yesu. Gusenga: Mana Data jya
uhora uhwejesha amaso y’imitima yacu bitume tukubona neza kandi tuyoborwe
nawe iminsi yose. Indir. 40 Gushimisha. Indir. 263 Gushimisha.