
- This event has passed.
Kuwa kabiri 31 Ukwezi kwa cumi n’abiri Zaburi 89.21-39
Ikib.1
Nshyize hejuru uwatoranyijwe mu bantu (20): Umuririmbyi w’iyi Zaburi, aravuga kuri Dawidi Umwami watoranyijwe ntawabitekerezaga ko yaba Umwami mu bana ba Yesayi (1Sam.16.1). Dawidi yabaye umuntu udasanzwe kuva mu bwana bwe; yica intare ndetse na Goliyati. Ntagushidikanya ko Imana yamuteguriraga kuzakora umurimo ukomeye wo kuyobora ubwoko bwayo. Yeremiya nawe Imana yamutoranije atararemwa (Yer.1.5). Mbese ujya unezezwa no kumenywa n’Imana, ukanezezwa n’uko yagutoranyije? Urubyaro rwe ruzarama iteka, intebe y’ubwami izarama nk’izuba imbere yanjye iteka (37): Isezerano ryo kurama kw’ingoma ya Dawidi muri Isirayeli ntabwo Dawidi yarihawe kuko yari intugane kuruta abandi bose, birashoboka ko byatewe n’uko Dawidi yari umugabo uzi kwicisha bugufi imbere y’Imana akihana (Zab.51.5). Biranashoboka ko kurama kw’ingoma ya Dawidi kandi kwaba kwarakomejwe no kuza mu isi kwa Yesu. Gushima: Ubu turimo gusoza umwaka shima Imana ko Yesu yabanye na we muri uyu mwaka wa 2024. Indir. 25 Gushimisha.