
- This event has passed.
Kuwa kabiri 3 Ukwezi kwa cyenda Yosuwa 21.1-45
Ikib. 2,5
Uwiteka yategekesheje Mose ko tuzahabwa imidugudu yo guturamo,… (2b): Imiryango cumi n’umwe ya Isirayeli imaze guhabwa gakondo zabo hasigaye umuryango umwe w’Abalewi wari utarahabwa gakondo. Si ukubirengagiza, cyangwa kubibagirwa, ahubwo hari icyo Imana yari yarabavuzeho by’umwihariko (Kub.35.1-8). Abalewi bibukaga neza ibyo Imana yabavuzeho, bituma bajya kubyibutsa Yosuwa. Uko niko Uwiteka yahaye Abisirayeli igihugu cyose yasezeranije ba sekuruza babo, baragihindura baturayo (43): Imana yasohoje ibyo yavuganye na Mose igihe yamubwiraga kuvana Abisirayeli muri Egiputa. Nta jambo na rimwe mu yo Uwiteka yasezeranije ba sekuruza ryakutse, ahubwo byose byarasohoye (45): Imana yasohoje amasezerano y’Abisirayeli, ikabatuza mu gihugu cyarimo ibihanda, nyuma yo kubashoboza kubinesha, ni Yo yiteguye gusohoza n’ayawe. Zirikana: Uwiteka ntazitirwa n’impamvu izo ari zo zose zikubwira ko bitashoboka. Indir. 197 Gushimisha.