Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 3 Ukwezi kwa cumi n’abiri Zaburi 83.1-19

December 3, 2024

Ikib.2

Abakwanga babyukije umutwe (3b): Ubundi umwanzi w’Abayisirayeli yahitaga ako kanya ahinduka umwanzi w’Imana. Birashoboka ko ari ukubera ko Imana yaseranije Aburahamu kuvuma uzamuma wese (Itang.12.3). Na Yesu yavuze ko ab’isi banga abigishwa be nkuko banga Yesu ubwe, kuko atari w’isi (Yoh.17.14). Nimuze tubarimbure bataba ishyanga kugira ngo izina ry’Abayisirayeli ritibukwa ukundi (5a): Bamwe mu banzi bakuru ba Isirayeli barimo Abedomu, bakomoka kuri Esawu (Itang.36.1), Imana yari yaravuze ko bazaba batandukanye n’urubyaro rwa Yakobo. Abandi banzi bakomeye ni Abishimayeli bakomoka kuri Ishimayeli umuhungu wa Aburahamu na Hagayi (Itang.16.15). Abo bose hiyongeraho, Abamowabu, hamwe n’abandi. Umuhimbyi w’iyi Zaburi yibuka uko Imana yabatsindiye ababisha babo mugihe cyashize, ari nabyo ashaka ko Imana yongera igakora no mu gihe cye (10). Mbese hariho ibyo Imana yagukoreye mugihe cyashize wifuza kongera kubona no muri iyi minsi ya none ibikora? Imbuzi: Ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza (Yes.59.1-2).

Details

Date:
December 3, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN