
- This event has passed.
Kuwa kabiri 27 Ukwezi kwa munani Yosuwa 11.1-23
Ikib.1,2
Ntubatinye kuko ejo nk’iki gihe nzabatanga bose bicirwe imbere y’Abisirayeli;.. (6): Ingabo z’Abisirayeli zimaze kwigarurira ibice by’Amajyepfo, ntizabonye n’akanya ko kuruhuka, kuko zahise zihangana n’ikindi gitero gikomeye cyo mu Majyaruguru. Umwami Yabini, abonye yugarijwe akoranya abami b’impande zose hamwe n’ingabo zabo, ngo barebe ko bakoma imbere ingabo z’Abisirayeli. Izo ngabo zari nyinshi kuburyo byashoboraga gutuma Abisirayeli bakuka umutima (4). Yosuwa niwe wabanzaga gutera abanzi be, akabagwa gitumo bikabayobera, bagahungana n’abami babo, bameze nk’ingabo zitagira umuyobozi. Abanzi bose biciwe imbere y’Abisirayeli nk’uko Imana yabibasezeranije. Nuko igihugu gihabwa ihumure (23): Amaze guhindura igihugu cyose Yosuwa, yagabiye imiryango y’Abisirayeli bose aho gutura, maze hahinduka gakondo yabo (23). Bibiliya itubwira ko niba Imana iri mu ruhande rwacu tudakwiye gutinya (Rom.8.31). Imbuzi: Tujye turwana intambara yo mu Mwuka, dufite ibyiringiro byo kunesha umwanzi Satani. Indir.394 Gushimisha.