Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 27 Ukwezi kwa gatanu Abacamanza 8.1-21

Tailiki 27 Gicurasi

Ikib.5

Amaze kuvuga atyo, umujinya bari bamufitiye uracogora (3c): Ikirego cy’Abefurayimu ko batabahuruje cyari gifite ishingiro (1). Aho guhangana na bo, Gideyoni yababwiye amagambo yururutsa imitima kandi abaha agaciro. Yabibukije ibikorwa by’ubutwari kandi abereka ko aribo bishe abatware b’I Midiyani. Mu gihe cy’intonganya tujye dusaba Imana iduhe amagambo agarura amahoro mu bantu (Imig.15.1). Nk’abakristo dukwiriye guhosha amakimbirane mu gihe akivuka, atarafata intera ndende. Anesha izo ngabo kuko zari ziraye (11): Abamidiyani bahungiye Gideyoni mu butayu bibwira ko atazatinyuka kubasangayo. Uri ku rugamba wese ntagomba kwirara, nubwo byaba bigaragara ko yamaze kwigizayo umwanzi barwana; kuko arangaye gato ashobora kumuhindukirana. Gideyoni ntiyaciwe intege n’umunaniro w’abasirikare be, inzara n’inyota n’urucantege rw’abavandimwe be bamwimye amafunguro. Kuko yari yizeye Imana yamusezeranije intsinzi kandi yarayimuhaye. Icyifuzo: Sengera abayobozi ngo bajye bafata ibyemezo bizanira igihugu n’abagituye umugisha.

Details

Date:
Tailiki 27 Gicurasi

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN