Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 26 Ukwezi kwa cumi na kumwe 1 Yohana 2.18-29

November 26, 2024

Ikib. 6

Bana bato, tugeze mu gihe cy’imperuka…(18). Yohana aravuga iby’imperuka y’ibihe, igihe kiri hagati yo kujyanwa mu ijuru kwa Yesu no kugaruka kwe, ubwo azaba aje gutwara umugeni we. Ubwo Yohana na Pawulo bandikaga, abigisha b’ibinyoma ari bo yita Antikristo, ntibahwemye kuyobya abo imitima idakomeye bakabakura mu nyigisho nzima za Kristo (2 Tes.2.1-4). Dukeneye kwisunga Umwuka Wera, kugira ngo atwigishe kugenzura inyigisho ziriho muri iki gihe, bityo dushobore gukomeza inyigisho nzima za Kristo. Yohana arerekana ko iminsi y’imperuka yegereje, kandi ko igaragazwa no kuboneka kwa Antikristo (18). Yohana avuga ko Antikristo azaza mu ishusho y’umuntu uzaza arwanya Kristo, kandi yiyita Kristo. Bibiliya yita Antikristo amazina anyuranye: umwanzi w’Imana n’umugome (2 Tes. 2.3-4), inyamanswa y’inkazi irwanya umwana w’intama (Ibyah.13.2-8). Gusenga: Mana, dufashe kumenya ibihe turimo, tumenye nuko tubyitwaramo.

Details

Date:
November 26, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN