Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 24 Ukwezi kwa cumi n’abiri Luka 1.67-80

December 24, 2024

Ikib.2

Se Zakariya yuzuzwa Umwuka Wera arahanura (67): Zakariya yatangiye ahanura, avuga yeruye ko umwana we Yohana azaba umuhanuzi, n’integuza y’Umwami n’Umukiza. Zakariya kandi yahanuriye umwana we Yohana ko azaba umuhanuzi w’Isumbabyose, akayobora abantu mu nzira y’agakiza (76-79). Indirimbo ya Zakariya irasingiza Imana kubw’imbabazi, no kugira neza kwayo, Kudukiza abanzi n’amaboko y’abatwanga bose (71): Abisirayeli bari bamaze igihe bakandamijwe n’amahanga anyuranye yabategekaga, imitima yabo yasabaga umwami waza akababohora kuri izo ngoyi z’igitugu. Nubwo wenda mu buhanuzi bwa Zakariya bari kumva gusa ko bagiye gukizwa ingoma y’agahato y’Abaroma, ariko burya umwanzi wa mbere ku muntu ni Satani we umuburagiza akamurimbuza, iyo atakiriye imbabazi Imana itanga muri Kristo Yesu. Uyu munsi turimo twitegura kwizihiza ivuka rya Yesu, nibyiza ko mu myiteguro dufite dutuganya imitima yacu mbere y’ibindi byose. Zirikana: Yesu ni We Mucyo umurikira abari mu mwijima (Yoh.8.12), kandi akabakura mu bubata bw’ibyaha, bakabaho iteka. Indir. 226 Gushimisha.

Details

Date:
December 24, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN