Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 20 Ukwezi kwa gatanu Abacamanza 4.1-24

Taliki 20 Gicurasi

Ikib.2

Nuko Ehudi amaze gupfa, Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n’Uwiteka (1): Gukora ibyangwa n’Uwiteka kw’Abisirayeli byatumye bamara imyaka 20 mu uburetwa. Batakira Uwiteka maze akoresha Debora, umugore wari umucamanza wabo, akaba n’umuhanuzikazi. Muri Bibiliya tubona ingero nyinshi z’abagore babaye intwari. Hari abo wibuka? Twirinde guca imanza kuko Imana ntirobanura abantu. Uwiteka yakoresheje Debora kongera intege muri Baraki n’ingabo bari kumwe (14), bituma bahangara Sisera wari ufite intwaro zihambaye. Gana hano mutware, winjire iwanjye ntutinye (18) Urugamba ruyobowe n’Uwiteka urusangamo na Yayeri wifashije Sisera, akamwima umwanya wo kwica benshi. Sisera yibwiye ko ari bubone umutekano aho ahungiye kubera impamvu ebyiri: 1. Yari inshuti ya Hiberi umugabo wa Yayeli; 2. Nta mugabo wari wemerewe kwinjira mu inzu y’umugore; bityo nta wari gukeka ko ari ho yahungiye. Zirikana: Ubuhungiro bw’ukuri buri mu Mana honyine. Indir. 167 Gushimisha.

Details

Date:
Taliki 20 Gicurasi

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN