Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 19 Ukwezi kwa cumi na kumwe Daniyeli 10.1-11.1

November 19, 2024

Ikib.

Nuko ntereye amaso mbona umugabo wambaye umwenda w’igitare yari akenyeje izahabu nziza…(5): Uyu mugabo Daniyeli yabonye arasa n’uwo Yohana yabonye ubwo yari ku kirwa cya Potimo bamuhora Kristo (Ibyah.1.13-15). Ubwiza bwe busa n’ubw’uwo Mose yahuye na we mu isezerano rya Kera (Kuva 24.9-11). Daniyeli ahamya ko abari kumwe nawe batagize amahirwe yo kubona uwo mugabo (7). Naho Yesaya we ahamya ko yabonye ubwiza bw’Imana yibereye mu rusengero (Yes.6.5). Pawulo we ahamya ko uwo bahuye ari Yesu Kristo (Ibyak.9.3-7). Mbese uyu mugabo wari wahura na we? Sangiza abandi uko wamubonye. Haguruka weme kuko uyu munsi ngutumweho (11): Imana yacu ishimwe kuko ijya iduhumuriza, idukomeza ishaka kudukoresha ibikomeye. Yesu yahinduye Sawuli, aranamutuma akora umurimo w’Imana. Zirikana: Yesu uko yari ari ejo n’uyu munsi ni ko ari, kandi ni ko azahora iteka ryose (Heb.13.8). Indir. 1 Gushimisha.

Details

Date:
November 19, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN