Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 15 Ukwezi kwa cumi 1 Samweli 17.41-58

October 15, 2024

Ikib.1

Ariko jyewe nguteye mu izina ry’Uwiteka nyiringabo (45): Mugihe imihigo cyangwa ibigwi bya benshi, usanga biba bigamije gutuma abantu babamenya, babemera, cyangwa babatangarira Dawidi we yateye Goliyati yishingikirije imbaraga z’Imana. Dawidi yabivugiye ku mugaragaro, kugira ngo intsinzi ye iheshe Imana icyubahiro, aho yavuze ati: “Kugira ngo abo mu isi yose bamenye ko muri Isirayeli hari Imana”(46). Dawidi ahuta yiruka yerekeye ingabo zabo ngo ahure n’Umufilisitiya. (48): Dawidi ntiyagize ukwizera gusa, ahubwo yarirutse, asatira Goliyati. Hari ubwo twishuka ko kwizera guhagije; maze tukaguma hamwe mu byumba by’amasengesho, cyangwa ku masezerano, dukura mu buhanuzi, tukibagirwa tugomba gukora uruhare rwacu Imana nayo ikabona uko ikora uruhere rwayo. Maze Abisirayeli n’Abayuda bahaguruka bitera hejuru, bagerekana Abafilisitiya. (52): Intsinzi ya Dawidi, yashoboje benewabo kwinjira mu rugamba, bafite imbaraga n’icyizere. Natwe kubwo kwizera Yesu twahawe ubushobozi bwo gukora ibyo yakoze n’ibibiruta (Yoh.14.12). Gusenga: Mana Data, n’ubwo bigaragara ko urugamba rukomeye, ariko mpa kugira amaso areba nk’uko ureba. Indir.105 Agakiza.

Details

Date:
October 15, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN