
- This event has passed.
Kuwa kabiri 15 Ukwezi kwa kane Matayo 27.1-10
Ikib.2,3
Baramuboha, baramujyana bamushyira umutegeka Pilato (2): Abayuda
ntibari bafite uburenganzira bwo kwica umuntu, niyo mpamvu Yesu bamushyiriye
Pilato wari uhagarariye ubutegetsi bw’Abaroma; uyu niwe washoboraga gutanga
itegeko ryo kwica umuntu. Ujye usengera abayobozi bagire umutima wemezanya
n’Imana mu guca imanza zitabera. Arasohoka aragenda arimanika (5):
Yuda yaba yaratekereje ko kwica Yesu bidashoboka cyangwa yari kubiyufura
Umusomyi wa Bibiliya 2025 44
akabacika. Kuri iyi nshuro yabonye ko ibyo gucika bitagikunze kuko Yesu yari
amaze gukatirwa urwo gupfa (3). Petero yimenyeho icyaha ariko ntiyajya kure
ya Yesu arihana (26.74-75), nyamara Yuda amaze kwemezwa n’umutimanama
we ko yahemutse (4), yafashe umwanzuro mubi wo kwiyahura. Ujye umenya
ko kwihana by’ukuri bisunikira umuntu gutera intambwe yo kwegera Imana,
aho kuyitera umugongo. Inama: Igihe dusoma Bibiliya, dukwiriye kubonamo
umugambi mugari w’Imana mu gucungura umuntu. Indir. 89 Gushimisha.