
- This event has passed.
Kuwa kabiri 13 Ukwezi kwa gatanu Abagalatiya 6.1-10
Ikib.4
Ikib.4 ..Umuntu wese yirinde,.. (1): Abayoborwa n’Umwuka bafite inshingano yo kwegera umuntu wese waguye mu cyaha, bakamufasha kwihana akiyunga n’Imana, akiyunga n’abandi ndetse akiyunga nawe ubwe. Ibi bikwiriye gukorerwa mu mwuka w’urukundo n’ubugwaneza. Byaba ari akaga hagize ugwa mu cyaha maze abandi bagahumiriza nk’aho ntacyabaye cyangwa bakamugira iciro ry’imigani. Hari n’igihe uwaguye mu cyaha ashyirwa ku karubanda, agacibwa mu materaniro, abantu bakitwara nk’indyarya (Mat.23.28). Umuntu wese akwiriye kwirinda kuko nta rukingo rw’icyaha ruriho, bivuga ko buri muntu ashobora kugwa mu cyaha. Urukundo nirwo rutuma mu Itorero haba kwikoreranira imitwaro buri wese akumva ko ari umurinzi wa mugenzi we (2). Twe gucogorera gukora neza,... (9): Ngo: “Ijya kurisha ihera ku rugo”. Nk’uko umuntu abanza kwita ku bo mu rugo rwe, ni ko natwe dukwiriye guhora tubiba imbuto z’ineza duhereye iwacu mu itorero, kuko nta kabuza amaherezo tuzasarura. Zirikana: Umurongo wa 2 ukuyobore. Indir. 409 Gushimisha.