
- This event has passed.
Kuwa kabiri 10 Ukwezi kwa cyenda Ibyakozwe n’Intumwa 7.17-29
Ikib.1
Ariko igihe cy’isezerano cyenda gusohora, iryo Imana yarahiye Aburahamu…(17): Uku gusubira mu mateka y’Abayuda, Sitefano arashaka gutanga ubuhamya busobanutse bw’ukuntu Imana ari iyo kwizerwa, kandi ko ari Yo nyir’imbaraga n’ubutware bwose. Nubwo ubwoko yitoranyirije bwakomeje kunanirwa kugendera mu isezerano ryayo, Imana yakomeje gukorera mu mugambi wayo. Iyo uhuye no gushidikanya kubera ibibazo uhura nabyo, ujye wibuka ibi bikurikira: 1. Imana irabizi kandi ibyitayeho, ku buryo nta na kimwe kiyitungura. 2. Iyi si ntabwo izahoraho, izagira iherezo, ariko Imana ihoraho iteka ryose. 3. Imana ni inyakuri, ica imanza zitabera, kandi izabigenza neza mu guhana inkozi z’ibibi, no guhemba abakiranutsi. 4. Imana ishaka ko uba igikoresho cyayo (nka Yosefu, Mose, na Sitefano n’abandi), kugira ngo uzane impinduka aho uri hose. Ikibazo: Ni gute amagambo yawe n’imibereho yawe byatuma isi igukikije ihinduka? Indir. 388 Gushimisha.