
- This event has passed.
Kuwa kabiri 10 Ukwezi kwa cumi n’abiri Ezira 6.1-22
Ikib.7
Bayubakishe amabuye manini…Kandi ibyo bazatanga kuri yo, bizakurwe mu nzu y’umwami (4): Nyuma yo gushakisha mu bubiko bw’ibwami, babonye inyandiko yasizwe n’umwami Kuro ivuga ibijyanye n’itegeko yatanze kugira ngo urusengero rw’i Yerusalemu rwubakwe (3-5). Umwami Dariyo yashingiye kuri iyi nyandiko asaba abatware bo hakurya y’uruzi ibi bikurikira: 1. Kwitarura aho abubaka bari. 2. Kureka umurimo w’Imana ugakorwa. 3. Kureka igisonga cy’Abayuda n’abakuru babo bakaba ari bo bubaka iyo nzu y’Imana mu kibanza cyayo. 3. Kwenda ku misoro bagaha abubaka ibyo bazakenera byose. …Umuntu wese uzahindura iri tegeko bazakure inkingi mu nzu ye… (11): Gushyigikirwa n’Imana ntibigira uko bisa, nyuma y’igihe Zerubabeli na bagenzi be bahangayitse kubwo kubuzwa uburenganzira bwo kubaka, Imana ibinyujije mu mwami Dariyo irabarengera, abari abanzi babo bahabwa inshingano zo kubaha ibyo bakeneye byose. Zirikana: Imana yiteguye kukujya imbere, kandi ibitaringaniye izabiriganiza (Yes.45:2). Indir. 190 Gushimisha.