
- This event has passed.
Kuwa gatatu 9 Ukwezi kwa cumi 1 Samweli 14.24-52
Ikib.3
Havumwe umuntu ugira icyo arya butaragoroba, (24a): Sawuli yabujije ingabo kugira icyo bafata kugira ngo bakomeze kwita ku rugamba, n’ubwo byagiriye ingabo ze nabi, nk’uko Yonatani umuhungu we yavuze (29). Birashoboka ko Sawuli yari ashatse gukurikiza urugero rwa Yosuwa wigeze gusaba Imana ko izuba n’ukwezi bihagarara, kubera ko yari afite amahirwe yo gutsinda urugamba uwo munsi (Yos.10.12-13a). Kwiyiriza byari bikwiriye guturuka ku bushake bw’umuntu, ndetse no mu bihe by’ubuzima arimo. Nk’umubyeyi utwite cyangwa wonsa, cyangwa abarwayi, bakwiriye kwitondera uburyo biyiriza. …Ntaramara guhora ababisha banjye…(24b): Hari abagaya Sawuli ko yavuze ko ari ababisha be aho kuba ab’ubwoko bw’Imana. Ibi bifatwa nko kwishyira hejuru. Hari n’abashima Sawuli ko ikibazo yari yarakigize icye nk’uko henshi bijya bikenerwa, aho kugira ngo habeho gusigāna. Gusenga: Mana ndagusaba ngo ujye unyibutsa kugisha inama Umwuka Wera, kugira ngo ntakora ibyo nishakiye, ahubwo nkore icyo ushaka, kandi nirinde, ndetse ndinde n’abandi inkurikizi. Indir. 262 Gushimisha.