
- This event has passed.
Kuwa gatatu 8 Ukwezi kwa mbere Matayo 6.1-15
Ikib.4,6 Mwirinde ntimugakorere ibyiza byanyu imbere y’abantu kugira ngo babarebe…(1): Imana yishimira ko dukorera bagenzi bacu ibyiza ndetse ni itegeko ry’Imana. Ikibazo kiba iyo umuntu agiye gukora icyiza akabanza gukenera ko abantu bamubona aho kubanza gushaka ko bihesha Imana icyubahiro. Hari abantu batanga ibintu byinshi ariko imbere y’Imana bikazabacira urubanza kuko babikoze bashaka kubyereka abantu aho kubanza kubyereka Imana. Nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye (6): Icyo Yesu atwigisha ntabwo ari ukutubwira ko gusengera mu ruhame abandi batwumva cyangwa batureba ari bibi; Ahubwo icyo atwigisha ni uko mu gihe dusenga tudakwiye kugira ikiturangaza ngo abe aricyo dushyiraho umutima. Abantu bamwe barushywa no gushaka amagambo meza bakoresha iyo basenga kugira ngo gusenga kwabo gushimwe n’abantu bavuge bati “yasenze neza”. Zirikana: Gusenga nyakuri ni ugusuka ibyishimo cyangwa amaganya yo mu mutima wawe imbere y’Imana (1 Sam.1.15). Indir. 35 Gushimisha.