Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 7 Ukwezi kwa munani Ibyakozwe n’Intumwa 4.23-31

August 7, 2024 - August 8, 2024

Ikib.1,3

Uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose (29): Petero na Yohana bahura n’abo mu Itorero bababwiye inkuru yibyabaye byose, maze bose basenga n’ijwi ryumvikana, kandi rirenga, bigaragaza ko batagize ubwoba, cyangwa ngo bahinde umushyitsi, batinye guhamya ibibarimo. Iri sengesho ryazamuwe muri uyu mwanya riragaragaza neza ko ryari mu mucyo, kandi bose bari mu mwuka umwe, ari nako bikwiriye Itorero rya none. Twese dufite intego imwe ariyo kwamamaza iby’inkuru nziza. …Aho bari bateraniye haba umushyitsi, bose buzuzwa Umwuka Wera…(31): Umushyitsi wagaragaye aha cyari ikimenyetso giturutse ku Mana, ndetse twabigereranya n’uko Imana yari ibagaragarije ko iri kumwe nabo. Umwuka Wera yamanukiye kubana nabo, ndetse ubu bwari ubwa gatatu kuri Petero Umwuka Wera amumanukira. Iyo umuntu yatangiye urugendo rw’ubukristo uyu Mwuka atura muri we akamwigisha (Yoh.14.26). Inama: Ujye wemerera Umwuka Wera akuyobora mu bihe byawe byose, kuko bikurinda ibyagutandukanya n’Imana byose. Indir. 264 Gushimisha.

Details

Start:
August 7, 2024
End:
August 8, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN