Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 5 Ukwezi kwa Gatatu Matayo 14.1-12

Taliki 5 Werurwe

Ikib. 3
Kuko Herode yari yarafashe Yohana akamuboha, akamushyira mu nzu
y’imbohe kubwa Herodiya (3): Kubera ko Yohana yashize amanga akabwiza
ukuri Herode kubera icyaha yari yakoze cyo gucyura umugore atagombaga
kurongora, byatumye agambirira kumurenganya aramufunga ndetse
bimuviramo n’urupfu. Ibi byose Herode yakoze byari ingaruka yo gutwikira
icyaha. Iyo umuntu akoze icyaha ntacyihane ahora ashaka uko yakora kose
ngo agisibanganye. Yewe, icyaha ni kibi tucyihane kitarashinga imizi (Yak.1.5).
Mpa igihanga cya Yohana Umubatiza ku mbehe (8b): Mbega icyifuzo kibi!!
Uyu mukobwa w’umwami yari yakoze ibintu byiza byashoboraga kumuhesha
ibihembo byiza by’igiciro, ariko asaba guhembwa umutwe w’umuntu. Gusaba
nabi akenshi tubiterwa n’ishyari, guhangana, gupiganwa, kutanyurwa, ndetse
no kugira abo tureberaho icyitegererezo kibi. Ariko gusaba nabi bigira ingaruka
(Yak.4.3). Gusenga: Mwuka Wera, mfasha kwihana by’ukuri ne guhishira icyaha,
kandi uhore unyigisha gusaba neza iby’umumaro. Indir. 263 Gushimisha.

Details

Date:
Taliki 5 Werurwe

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN