Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 4 Ukwezi kwa cumi n’abiri Zaburi 84.1-13

December 4, 2024

Ikib.2

Umutima wanjye urifuza ibikari byawe, ndetse biwutera kugwa isari (3a): Iyi Zaburi yahimbwe na Dawidi yayihimbiye bene Kora, inyota yo kubana n’Imana nibyo byifuzo bye (Zab.42.2), kuburyo bimurutira kuba ahandi hose imyaka myinshi (11). Ntagushidikanya ko iyo nyota yo kuba mu nzu y’Imana ariyo yatumye Yesu asigara i Yerusalemu igihe ajyana n’Ababyeyi be (Luka 2.42). Mbese ujya uterwa umunezero n’uko abakijijwe tuzabana n’Imana mu ihema ryayo ikanezezwa no kwitwa Imana yacu (Ibyah.21.3)? Kuko Uwiteka Imana ari izuba (12a): Abahanga bavuga ko izuba ariryo Imana yashyizeho ngo ubuzima bukomeze mu isi, izuba rigena ibihe n’iminsi. Izuba ritariho isi yaba itabereye iyo guturwamo, nubwo bimeze gutyo hariho ahantu hamwe ku isi batabona izuba uko bikwiye. Umuhimbyi wa Zaburi we, avugako Imana iruta izuba kuko ntakintu cyiza Imana ijya yimana. Kubakunda Yesu tunezwa n’uko tuzaba aho tudakeneye ir’izuba rijya riduteguha (Ibyak.7.16-17). Icyifuzo: Sengera abantu b’Imana bo muri ino minsi, kugira ngo bagire inyota yo kuba, no gutinda mu nzu y’Imana.

Details

Date:
December 4, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN