
- This event has passed.
Kuwa gatatu 31 Ukwezi kwa karindwi Abalewi 27.14-34
Ikib.2
Nashaka kuyicungurira, agereke ku giciro waciriwe igice cyacyo cya gatanu, ibone kuba iye (15): Imana ntiyishimira abatanga bitangiriye itama. Umuntu wagize icyo aha Imana ku bushake bwe, ntabwo yakwibwira ko yagisubirana uko yishakiye. Imana ntinezezwa n’akavuyo abantu bashobora kwitera. Twagiye twumva abantu bagiye batanga inka mu mvugo gusa. Hari n’abajya basezerana gutanga umusanzu mu murimo uyu n’uyu, maze ntibashyireho umwete mu guhigura ibyo bahize. Ni icyaha tujye tubyirinda. Niba duhize niduhigure. Twigire ku rugero rwa Yefuta (Abac.11.29-40). Mu bimeze mu butaka byose, yaba imyaka cyangwa imbuto z’ibiti, kimwe mu icumi ni icy’Uwiteka (30): Gutanga icya cumi ni umurimo wakorwaga kuva cyera cyane mu Burasirazuba bw’isi. Ntabwo cyatangwaga ku bushake bw’umuntu. Cyabarwaga ku by’umuntu yunguka byose. Imana ishaka ko dutangana umutima unezerewe (Zab.100.2-3). Inama: Mu miryango yacu, tujye twumvikana ku maturo, amashimwe n’icya cumi, n’ibindi dutanga kubw’umurimo w’Imana. Indir. 145 Gushimisha.