
- This event has passed.
Kuwa gatatu 30 Ukwezi kwa kane Kubara 36.1-13
Ikib.5,7
Umuryango w’Abayozefu waburanye iby’ukuri (5): Iyo Mose yahuraga
n’ikibazo yagombaga gucyemura kandi kitari mu mategeko Imana yahaye
Abisirayeli, yegeraga Imana akayigisha inama. Ni ko byagenze ku bakobwa
ba Selofehadi. Baburanye gakondo ya se kuko atari yarabyaye abahungu.
Barayihawe, binatuma Imana ishyiraho itegeko rirebana no kuragwa gakondo
(Kub.27.5-11). Imana irenganura abarengana. Igihe cyose Satani azashaka
kukuriganya, uzegere Imana uyiregere na yo izakuburanira. Itegeko rikurengera
rirahari kuko Imana itajya ica urwa kibera (Yes.5.21). … Kuko imiryango
y’Abisirayeli yose izaba ikwiriye kugumana akaramata gakondo yayo (9):
Imana ishyiraho iri tegeko, yangaga ko hazabaho imanza z’urudaca zirebana
na gakondo (ubutaka). Ni ikimenyetso kandi cyerekana ko icyo Imana yatanze
iba yagitanze, itisubiraho ngo ikikunyage kuko idatanga nk’abantu. Umuntu
ashobora kwisubira. Zirikana: Gakondo yawe, ntawe uzayikunyaga. Niba kandi
utarabona gakondo yawe, yisabe Uwiteka, arayiguha. Indir. 108. Gushimisha.