Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 2 Ukwezi kwa cumi Zaburi 77.1-21

October 2, 2024

Ikib.1

Ku munsi w’umubabaro wanjye, nashatse umwami Imana (3): Mu minsi ya Asafu y’umubabaro yibutse gusenga, no gutakira Imana, kandi nubwo byagaragaraga nkaho Imana yatinze gusubiza, Asafu ntiyacogoye, ahubwo yakomeje gushaka Imana ku manywa na nijoro. Muri Bibiliya harimo ingero z’abantu basenze badacogora mu gihe cy’umubabaro wabo. Yona yasenze Imana igihe yari mu bibazo, kandi Imana iramusubiza (Yona 2:2-3). Hari igihe umuntu atakambira Imana, ariko akaguma mu ngorane ze rimwe na rimwe bigatuma acika intege, gusa ibikubaho byose Imana irabizi. Muri iyi minsi ya none, hari bamwe iyo bageze mu gihe cy’umubabaro batekereza ko kwishora mu kunywa ibisindisha, ibiyobyabwenge, mu busambanyi, cyangwa izindi ngeso mbi bishobora kubafasha, no kubakuraho umubabaro wabo. Nyamara ibisa nibyo birushaho kubajyana kure y’Imana, no kwangiza ubuzima n’ubugingo bwabo. Imana yumva gusenga kwacu iyo tuyitakiye mu gihe cyamakuba (Zab.107:19). Zirikana: Iyo umuntu atakambiye Uwiteka akizera yuko amwunvise, bimuzanira amahoro bikongera n’ibyiringiro.

Details

Date:
October 2, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN