Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 29 Ukwezi kwa mbere Matayo 8.1-13

Taliki 29 Mutarama - Taliki 30 Mutarama

Ikib.2 …Arambura ukuboko amukoraho ati: “ndabishaka kira” (3): Muri iki gihe kubera iterambere ry’ubuhanga benshi ntibazi indwara y’ibibembe irasa n’iyacitse, Imana ishimwe. Iyi ndwara ni mbi cyane, uwayanduraga uretse kubabara umubiri yakurwaga no mu bandi (Lewi.13.45-46). Umubembe yabaga ari umuntu usa nk’aho abarwa mu bapfuye kandi akiri muzima kubera ko ibibembe byabanzaga kwica ibyumviro byose umubiri ukamera nk’ikinya noneho akagira no gutuzwa kure y’abandi. Bimwe mu byo twakwigira kuri Yesu: 1) Yesu nubwo yari amaze kwigisha inyigisho ndende (5-7) ntiyigeze ajya kuruhuka ahubwo yakomerejeho umurimo (1), bakundwa umurimo w’Imana uraduhata kuwukorana umwete (Yoh.9.4). 2) Yesu afitiye buri wese umwanya, na wa wundi abantu bose barenza amaso ndetse bahunga aramwakira uko ari kose. 3) Uyu mubembe, akimenya gusa ko Yesu ari hafi yaramusanze ubwe, Umwami Yesu aramwakira. Zirikana: Yesu adukiza ibyaha byacu byose uko byaba bimeze kose iyo tumusanze tukihana aratubabarira (Yes.1.16-20). Indir. 88 Gushimisha.

Details

Start:
Taliki 29 Mutarama
End:
Taliki 30 Mutarama

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN