Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 28 Ukwezi kwa munani Yosuwa 12.1-24

August 28, 2024 - August 29, 2024

Ikib.1

Aba nibo bami b’ibihugu Abisirayeli batsinze (1): Icyi gice kirimo urutonde ry’abami bose batsinzwe n’ingabo z’Abisirayeli. Iburasirazuba bwa Yorodani, ingabo zikiyobowe na Mose, zatsinze abami cumi na batandatu. Ibihugu byabo biba gakondo y’umuryango wa Rubeni, umuryango wa Gadi, ndetse n’igice cy’umuryango wa Manase (6). Mu Burengerazuba bwa Yorodani, ingabo z’Abisirayeli ziyobowe na Yosuwa zatsinze abami cumi na batanu; abami bose Abisirayeli batsinze bari mirongo itatu n’umwe. Kanani yose yari igizwe n’uduhugu duto tuyobowe n’abo bami bose. Ibi biragaragaza ko ubumwe hagati y’abantu bubatera kugira imbaraga, bakaba batsinda uwabarwanya wese. Nyamara iyo hari amacakubiri, abantu babura imbaraga bigatuma batsindwa, kuko baba badatahiriza umugozi umwe. Yesu agiye kuva mu isi, yasabiye abigishwa be, ndetse n’abandi bose bazamwizera, kugira ubumwe hagati yabo (Yoh.17.20-21). Mbese ujya uharanira kubana n’abandi amahoro? Imbuzi: Dushikame turwanye Satani kuko ahora ashaka gusenya ubumwe mw’Itorero. Indir.74 Gushimisha.

Details

Start:
August 28, 2024
End:
August 29, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN