
- This event has passed.
Kuwa gatatu 28 Ukwezi kwa gatanu Abacamanza 8.22-35
Ikib.3
Ikib.3 Ahubwo Uwiteka ni we uzabategeka (23): Gideyoni amaze gutsinda Abamidiyani, Abisirayeli bamusabye ko abategeka ngo kuko yabakijije Abamidiyani. Yarabahakaniye ababwira ko Uwiteka ari we uzabategeka. Yazirikanye ko batanesheje Abamidiyani ku bwabo, ahubwo ko ari Uwiteka wabibashoboje. Bityo Abisirayeli bagomba gukomeza kuba munsi y’ubuyobozi bw’Imana. Iyi mikorere ya Gideyoni, yazaniye Abisirayeli ibyiza kuko bagize amahoro imyaka 40 (22,23). Gideyoni yanze kuba umwami ariko yitwara nkabo, agira abagore benshi n’inshoreke. Kuba intwari nkawe nturangize ushimwa nabyo biragatsindwa! Kandi Balibereti bayigira imana yabo (33): Gideyoni amaze gupfa, Abisirayeli bararikira ibigirwamana barabihindukirira, baramya Bali; kuri efodi bongeyeho ikindi kigirwamana Balibereti. Ubwo ni ubundi buryo Satani avangira abantu b’Imana. Imana yacu irihagije ntikeneye kunganirwa. Icyifuzo: Sengera abakristo kugira ngo uko bagenda bakura mu myaka abe ari na ko bagenda bakura mu gakiza. Maze Imana ibahe kugenda bava mu bwiza bajya mu bundi. Indir.426 Gushimisha.