Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 23 Ukwezi kwa kane Kubara 31.1-24

Taliki 24 Mata

Ikib.1
Uhorere Abisirayeli Abamidiyani (2): Abamediyani bari barajujubije Abisirayeli,
bababuza amahwemo, ndetse bakaribata n’imyaka yabo mu mirima ntihasigare
na mba (Abac.6.3-5). Uko Abisirayeli bagomeraga Uwiteka, yabatezaga
Abamidiyani (Abac. 6.1). Bari barababereye ikigeragezo, kugeze aho Abisirayeli
bihebye, maze batakira Uwiteka ngo abatabare (Abac.6.6). Mu bihe bikomeye,
aho umubyeyi, umuvandimwe cyangwa inshuti batabasha kukurwanirira
cyangwa kugutabara, nta wundi ugomba gutabaza, uretse Uwiteka. Mutabaze,
aragutabara (Yer.33.3). Mose arakarira abatware n’ingabo (14): Abagiye ku
47 Umusomyi wa Bibiliya 2025
rugamba bagendeye ku marangamutima yabo, ntibubahiriza amabwiriza ya
Mose. Bishe abagabo gusa, maze bakiza abagore bose. Ni ngombwa kugira
ifuhe ry’umurimo ndetse n’amategeko by’Imana. Abamidiyani twabagereranya
n’umuntu cyangwa ikintu cyadutandukanya n’Imana; cyatubuza kubona
umugisha wacu. Zirikana: Dukiranukire Imana kandi tuyihange amaso muri
byose. Indir. 35 Gushimisha.

Details

Date:
Taliki 24 Mata

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN