
- This event has passed.
Kuwa gatatu 21 Ukwezi kwa gatanu Abacamanza 5.1-15
Ikib.2,3
Uwo munsi Debora na Baraki mwene Abinowamu bararirimba...(1): Guhimba indirimbo zo kwizihiza intsinzi y’igihugu, byari mu muco w’Abisirayeli (Kuva 15.1-18; 1Sam.18.6-7). Debora na Baraki bamaze gutsinda Sisera n’ingabo ze bararirimbye. Muri iyi ndirimbo y’ibyishimo n’ishimwe ku Mana, Debora arasubiramo amateka y’intambara bavuyemo, abibutsa ugukomera k’Uwiteka (4-5). Ariko aravuga n’impamvu y’ibikorwa yizihiza: araririmba yibutsa Abisirayeli akaga bahuye nako ubwo bugarizwaga n’intambara yatewe no kwimura Uwiteka bakishakira Imana nshya (6-8). Umutima wanjye wishimire abatware b’Abisirayeli (9): Debora ntabwo yiharira ubutwari wenyine, arazirikana n’abandi baturutse mu miryango itandukanye bamufashije ku rugamba. Uyu ni umuco mwiza abayobozi bose bagombye kugira, wo gushimira abo bayobora uruhare rwabo mu gutuma ibintu bigenda neza. Inama: Nugira umurimo ukora ukabona urangiye neza, ujye usaba Imana iguhishurire abandi babigizemo uruhare maze ubashimire.