
- This event has passed.
Kuwa gatatu 20 Ukwezi kwa cumi na kumwe Daniyeli 11.2-20
Ikib. 7
Nuko none ngiye kukwereka iby’ukuri. Hazima abandi bami batatu i Buperesi,… (2): Iri yerekwa Daniyeli ashobora kuba yararyeretswe mbere, ku ngoma ya Belushazari umwami w’i Babuloni mu gice cya (7, 8), kandi ubu Daniyeli aravuga ari mu bwami bw’Abamedi n’Abaperesi. Gusa hagombaga kwima abandi bami hakabona gutangira inkundura yo kwima k’ubwami bw’Abagiriki. Igikuru Imana ishaka ko Daniyeli amenya, nuko hakiri igihe kinini cyo kubabazwa kw’Abayuda kuri izo ngoma z’abo bami bose. Kandi hazima umwami ukomeye, uzategekesha imbaraga nyinshi agenze uko yishakiye (3): Nyuma yo gutsindwa intambara k’umwami wa nyuma w’Ubuperesi (2), birashoboka ko umwami uvugwa hano ari Alekizanderi mukuru wabaye umwami w’abami wa mbere w’ubwami bw’Ubugiriki, gusa uko yakomera kose nawe ntabwo azarama n’urubyaro rwe ntabwo ruzamuzungura. Zirikana: Abizera tuzimana na Yesu ingoma itazahanguka. Indir. 125 Gushimisha.