
- This event has passed.
Kuwa gatatu 18 Ukwezi kwa cyenda 1 Samweli 2.1-11
Ikib.6
Ntimukongere kuvuga iby’ubwibone bikabije bityo,…(3): Iby’ubwibone n’agasuzuguro byerekanwe n’imyitwarire ya Penina itari myiza kuri Mukeba we Hana. Nyamara burya Imana Yo ntirenganya, yaje gukura Hana mu gisebo n’agashinyaguro byari bimuriho. Hana yaje kugaragaza ibyishimo afite biterwa n’uko yasenze Uwiteka akamwumva akamuha icyo yasabye (1,2). Akomeza ahamya ko Uwiteka ari we ushobora byose «Uwiteka arakenesha agakenura, acisha bugufi agashyira hejuru. Akura abakene mu mukungugu, agashyira hejuru abatindi abakuye ku cyavu… » (7,8). Hana akomeza ahamya ko abarwanya Uwiteka bazavunagurika, kandi ko azacira abantu bamurwanya imanza (10). Zirikana: Isồko nyakuri y’ibyishimo bya Hana ntabwo kwari ukubona umwana, ari we Samweli, ahubwo n’Imana yasubije gusenga kwe. Indir. 190 Gushimisha.