Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 14 Ukwezi kwa munani Yosuwa 3.1-17

August 14, 2024 - August 15, 2024

Ikib.2

Ibyo abatasi babwiye Yosuwa byamuteye gufata icyemezo cyo gukomeza urugendo nta kuzuyaza (1). Guhagurutsa abantu bagera kuri miliyoni ebyiri, bakerekeza kuri Yorodani batazi uko bagiye kuyambuka, byerekana ukwizera gukomeye Yosuwa yari afite. Iminsi itatu bamaze bitegereza Yorodani yuzuye, biboneye ko bidashoboka ko bayambuka mu mbaraga zabo. Mwiyeze, kuko ejo Uwiteka azakora ibitangaza muri mwe (5): Amabwiriza yo kwiyeza no gusiga intera hafi ya kilometero imwe hagati yabo n’isanduku y’isezerano, byerekanaga icyubahiro bakwiriye guha Imana, kuko ari iy’igitinyiro cyinshi. Noneho si inkingi y’igicu n’iy’umuriro bigiye kubayobora (Kuva 13 :21), ahubwo ni Imana ubwayo. Byari ngombwa ko bagirira Yosuwa icyizere, kugira ngo bemere ko abayobora mu ntambara zo guhindura igihugu cy’isezerano ntabamwigometseho. Isezerano: Nyamara duhumure, iyabashishije Abisirayeli, natwe niyo itubashisha. Twizere amasezerano yaduhaye yo kubana natwe ibihe byose, kuko itajya yivuguruza. Indir. 205 Gushimisha.

Details

Start:
August 14, 2024
End:
August 15, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN