Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 14 Ukwezi kwa gatanu Abagalatiya 6.11-18

Gicurasi 14

Ikib.3

Ariko jyeweho sinkiratana ikindi, keretse umusaraba w’Umwami wacu Yesu Kristo,.. (14): Mu gusoza urwandiko rwe, Pawulo atanze incamake y’ubutumwa bw’ingenzi yashakaga kugeza kw’Itorero. Ashyize umukono ugaragara kur’urwo rwandiko kugira ngo hatazagira ushidikanya ko atari we warwanditse. Arasobanura zimwe mu mpamvu zituma abakomeye kw’idini ry’Abayuda bigisha ibyo gukebwa babishyizeho umwete: 1) Baba bashaka gushimwa n’abantu (1.10); 2) Batinya kurenganywa bazira iby’umusaraba wa Kristo (12b); 3) Bashaka kubona umubare mwinshi w’abakebwa ngo babone ibyo biratana (13). Pawulo aratanga ubuhamya ashimangira icyo we yiratana ko ari umusaraba w’Umwami Yesu. Iby’isi byose Pawulo abibona nk’ibibambwe kandi nawe ubwe isi ikamubona nk’ubambwe. Mbega ubuhamya bwiza twifuza ko bwaba ubwacu natwe! Byaba gukebwa cyangwa kudakebwa, ibyo byombi ntacyo bimaze ahubwo icya ngombwa ni ukuba icyaremwe gishya (15, 2 Kor. 5.17). Icyifuzo: Dusabe Imana uyu mugisha wo kuba ibyaremwe bishya. Indir.430 Gushimisha.

Details

Date:
Gicurasi 14

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN