
- This event has passed.
Kuwa gatatu 13 Ukwezi kwa cumi na kumwe Daniyeli 7.1-14
Ikib.7
…Daniyeli yarose inzozi…(1): Daniyeli tumenyereye mu gusobanura inzozi z’abandi, noneho yatangiye kurota ize bwite. Inzozi za Daniyeli zari inyamanswa nini enye; imwe yasaga n’intare, indi isa n’idubu, indi nyamanswa igasa n’ingwe, naho iya kane yasaga ukwayo, kuko yari iteye ubwoba, kandi ifite amahembe icumi. Biragaragara ko izo nyamanswa zari abantu bakomeye kuko zendaga gusa n’abantu (4), nubwo izo nyamanswa zari ziteye ubwoba, ariko buri yose yagize iherezo. Ujye usenga Imana ikongerera impano z’Umwuka Wera. Hanyuma nkitegereza ibyo neretswe nijoro, mbona haje usa n’umwana w’umuntu (13): Inzozi za Daniyeli zasojwe n’usa n’umwana w’umuntu, ahabwa ubutware, kandi Ubwami bwe ntibuzashira. Izina Umwana w’umuntu ryahawe Yesu mu isezerano rishya (Luka19.10), Yesu nawe yemera ko ariwe Mwana w’umuntu (Mar.14.62). Twizera ko Yesu yazutse, kandi azagaruka kwima ingoma itazahanguka. Zirikana: Turatumirwa kuzimana nawe kuri iyo ngoma ubwo isi izaba yamaze gukurwaho (Ibyah 21.1-4). Indir. 220 Gushimisha.