Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 11 Ukwezi kwa cyenda Ibyakozwe n’Intumwa 7.30-43

September 11, 2024 - September 12, 2024

Ikib.1

Kandi Mose ni we wari mu itorero ryo mu butayu… ni na we wahawe amagambo y’ubugingo yo kuduha (38): Sitefano yakoresheje iri jambo ‘Itorero’ (bisobanura ihuriro ry’abantu benshi), ashaka gusobanura ubwoko bw’Imana mu butayu. Iyi nyito ishaka kuvuga: abahamagawe, abatoranyijwe, ni nayo yakoreshejwe ku bakristo bo mu kinyejana cya mbere. Sitefano yashimangiraga ko Imana gutanga amategeko icishije kuri Mose, cyari ikimenyetso cy’isezerano hagati y’Abisirayeli n’Imana. Rero hamwe no kumvira, bari gukomeza kuba ubwoko bw’Imana kubw’amasezerano. Nyamara kubera ko bateye Imana umugongo (39), bishe isezerano, maze batakaza uburenganzira bwo kuba ubwoko bwatoranyijwe. Iryo sezerano ryo kuba ubwoko bwatoranyijwe turihabwa n’Imana iyo twakiriye agakiza muri Yesu Kristo (1 Pet.2.9). Intego: Duharanire gukomeza kwibera mu gakiza, kugira ngo tutaba nka ba bandi barangaye, bagatakaza isezerano ryo kuba ubwoko bwatoranyijwe n’Imana. Indir. 108 Gushimisha.

Details

Start:
September 11, 2024
End:
September 12, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN