
- This event has passed.
Kuwa gatanu 9 Ukwezi kwa gatanu Abagalatiya 4.8-20
Ikib.3
….Ni iki cyatumye musubira inyuma…(9): Pawulo aringingira Abagalatiya
kudasubira mu byatumaga baba imbata z’amategeko. Arabibutsa ko ubutumwa
bwiza bumvise bwatumye bamenya Imana kandi bamenywa nayo. Kuba abana
b’Imana byagombaga kuba bibahagije none kubera inyigisho z’ubuyobe basubiye
inyuma. Pawulo ababajwe n’uko yaba yararuhiye ubusa (11). Benedata, muri
kamere muntu twanga kwakira ubuntu bw’Imana kuko dushaka kugira ibyo twirata
twakoze ngo tugire icyo twigezaho. Nyamara agakiza twagahawe kubw’ubuntu
bw’Imana gusa , ntacyo dufite kwirata na kimwe.(Ef.2.8-9). Icyampa nkaba
ndi kumwe namwe ubu ngo noroshye ijwi ryanjye,…(20): Pawulo yifuje
kuba ahibereye ngo abinginge batandukanye iby’ukuri ababwirana urukundo
rwa kibyeyi, ngo birinde ibinyoma by’abashaka kubayobya kubw’indamu zabo.
Imana iduhe kumenya neza ubutumwa bw’ukuri. Zirikana: Ibinyoma cyangwa
ubiriganya ntibikwiriye kuba mu myitwarire y’umukristo, ujye ubyirinda. Indir.162
Gushimisha.