
- This event has passed.
Kuwa gatanu 4 Ukwezi kwa cumi Zaburi 78.21-51
Ikib.2
Ni cyo cyatumye Uwiteka arakara abyumvise (21): Uwiteka yarakariye Abisirayeli kuko batizeye Imana, kandi ntibiringira agakiza kayo (21-22). Imana yahaye umugisha ibakura mu buretwa muri Egiputa ibacisha mu butayu. Aho mu butayu Imana ibaha manu, iboherereza ibyokurya byo kubahaza (24-29). Nubwo Imana yabanye nabo muri urwo rugendo rwari rutoroshye, Abisirayeli baranzwe no kwivovota, kudashima, kutizera, no kugerageza Imana. Kuko Imana yabanaga nabo, yarabyumvise maze irabarakarira. Kubera kwitotomba kwabo Uwiteka arabyumva, uburakari bwe burakongezwa, maze umuriro w’Uwiteka wicana muri bo kandi benshi barapfa (Kub.11:1-3). Mu minsi ya none kutizera, cyangwa kutiringira Imana hari bamwe batabibona nk’icyaha. Nyamara ibyo nibyo byaha byatumye Abisirayeli bagibwaho n’umujinya w’Imana, bagahanwa n’umuriro w’Uwiteka. Nawe tekereza igihe wowe cyangwa abandi mubana mwatewe no kutizera, cyangwa no gushidikanya iby’Imana. Imbuzi: Mu gihe bibayeho tugomba kwihana no gusaba imbabazi ku Mana. Indir. 114 Gushimisha.