
- This event has passed.
Kuwa gatanu 4 Ukwezi kwa kane 1 Samweli 23.1-13
Ikib.1,3
Niko kugisha Uwiteka inama (2): Dawidi yakundaga gusenga cyane no kubaza
Imana icyo yakora mu gihe ahuye n’ikibazo runaka kandi yirindaga guhubuka.
ingabo z’Abafilisitiya zimaze gutera i Keyila, zigasahura, Dawidi ntiyihutiye kujya
mu ntambara ahubwo yabanje kugisha inama Imana. Muvandimwe nuzajya
uba uri mu ntambara z’ubu buzima ujye wibuka kugisha inama Imana. Nuko
Dawidi ahagurukana n’ingabo ze bajya i Keyila barwana n’Abafilisitiya…
(5): Dawidi yumviye Uwiteka akora ibyo Imana yari yamubwiye. Bigaragaza
ko kugisha inama Imana byonyine ntibihagije ahubwo bijyana no kuyumvira
kabone nubwo ibyo itubwira byaba bigoye. Ikibazo: Ese mbere yo gukora ikintu
Umusomyi wa Bibiliya 2025 40
runaka ubanza ukabaza Imana? Ujya wibuka gusenga igihe cyose? Wumvira
icyo Imana ikubwiye? Ubasha kwirinda umwanzi wawe ubajije ubushake
bw’Imana? Indir. 388 Gushimisha.