Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 31 Ukwezi kwa mbere Matayo 8.23-34

Taliki 31 Mutarama - Taliki 1 Gashyantare

Ikib.1,2

…Bamubonye baramwinginga ngo ave mu gihugu cyabo (34): Mbega gusaba guteye agahinda! Abo muri uyu mudugudu baringinga Yesu umwami w’amahoro ngo nabavemo agende ave mu gihugu cyabo! Kuri bo, bumva bakwikomereza kwibanira n’ingabo z’umwijima za Satani zigakomeza kubatwaza igitugu aho kwakira Yesu umurengezi uje kubaha amahoro. Birababaje n’uyu munsi kubona hari abantu benshi bihitiyemo gutegekwa na Satani bakirukana Umwami Yesu mu buzima bwabo. Nimugendebavamo baragenda bajya muri izo ngurube (32): Abantu bo muri uyu mudugudu bababajwe cyane n’uko Yesu yategetse ingurube zabo kwiroha mu nyanjya zigapfa. Kuri bo ingurube zabo nizo zifite agaciro kurusha abantu babiri Yesu yakijije. Koko ingurube zari nyinshi zigera ku 2000 (Mar.5.13) ni igihombo gikomeye kuri bene zo, ariko umuntu azirusha agaciro imbere y’Imana (Zab.8). N’ubu hari abantu bamwe bajya barutisha abandi ibyo batunze bakabiha agaciro karuta ak’umuntu.

Inama: ikiguzi cyose byagusaba kubwo kurengera umuntu n’ubwo byaba ari ubutunzi bwawe uzabitange. Indir.149 Gushimisha.

Details

Start:
Taliki 31 Mutarama
End:
Taliki 1 Gashyantare

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN