
- This event has passed.
Kuwa gatanu 30 Ukwezi kwa gatanu Zaburi 94.1-23
Ikib.3
Bica umupfakazi n’umunyamahanga, bica n’impfubyi (6): Iyi Zaburi abahanga bamwe bemeza ko bishoka ko yaba ari indirimbo ya Dawidi, atabariza guhorera abakiranutsi n’abanyantegenke barenganwaga. Birashoboka kandi ko abo banyambaraga barenganyaga abanyantegenke ari abanyamahanga bari baturanye na Isirayeri cyangwa abayisirayeli bicaga amategeko yo kwita no kurengera abanyantegenke nk’uko bari barayahawe na Mose (Kuva 23.9-12). Uburyo dufata abanyantegenke ni bimwe mu byo Yesu azakoresha mu kuducira imanza ku munsi w’imperuka (Mat.25.34 -36). Iyo Uwiteka ataba umutabazi wanjye, ubugingo bwanjye buba bwaratuye vuba ahacecekerwa (17): Umuhimbyi w’iyi Zaburi noneho aratanga ubuhamya bwo kurindwa n’Imana. Ntabwo ariwe wenyine ubona ko kubaho kwe abikesha uburinzi bw’Imana, kuko n’umuhimbyi wa Zaburi ya 30, nawe abona ko kubaho kwe ari ukugiraneza kw’Imana (Zab.30.1-4). Icyifuzo: Sengera abantu bumva ko bibeshejeho bamurikirwe n’Umwuka w’Imana, bamenye ko ariyo ibaha ubuzima. Indir. 30 Agakiza.