Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 2 Ukwezi kwa munani Zaburi 74.1-23

August 2, 2024 - August 3, 2024

Ikib.2

Mana, ni iki cyakudutesheje iteka?…(1): Abasirayeli barimo guca mu bihe bibakomereye. Inzu y’Imana yari yaratwitswe (7), umurwa nawo wari warashenywe (8), nta teraniro ryera ryari rikiba muri Isirayeli, nta humure bari bakibona rituruka ku Mana (9). Agahinda k’ubu bwoko muri icyo gihe kari kenshi cyane. Ariko Imana yahoze ari Umwami wanjye na kera (12): Nubwo Abisirayeli bamaze igihe kinini mu kaga ikibarema umutima ni ukwibuka ko Imana yabo ariyo Mana y’iteka ryose. Muri ibyo bibazo bibuka ibitangaza bikomeye Imana yabakoreye ubwo bavaga muri Egiputa (13-15), bibuka ko Imana yabo ariyo mugenga w’ibihe (16-17). Uwiteka ntabwo yaterererana abo yahampagaye, kandi nawe urimo. Ite kuri rya sezerano (20): Nubwo Abisirayeli bari mu bihe bikomeye ikibarema umutima ni ukwibuka isezerano Imana yagiranye nabo. Natwe mu bikomeye duhura nabyo dukwiriye kwibuka ibyo Imana yadusezeranije. Tugira umwete wo gusenga no kwibutsa Imana nubwo itigera yibagirwa, cyangwa ngo inanirwe gusohoza ibyo yivugiye. (Yes.62.6; Kub.23.19; Mat.24.35). Indir. 15 Agakiza.

 

Details

Start:
August 2, 2024
End:
August 3, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN