Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 29 Ukwezi kwa cumi na kumwe 1 Yohana 4.1-6

November 29, 2024

Ikib.6

Bakundwa, ntimwizere imyuka yose (1): Yohana yibukije ko Umwuka Wera twahawe atari wo wonyine ukorera mu isi. Hari n’indi myuka nubwo yo itava ku Mana. Kurwana nayo rero ni urugamba ruhoraho. Abayoborwa n’iyo myuka mibi bo mu gihe Yohana yandikaga, bavugaga ko Yesu atavuye mu ijuru ngo abe umuntu. Guhakana ibyo ni uguhakana inyigisho yigishije ahamya ko zavuye kuri Data wamutumye (Yoh.6.38-39). Kuvuga ko Kristo ataje afite umubiri na byo, ni uguhakana umugambi w’Imana. Niba atarafite umubiri ntabwo yaba yarapfuye, kandi ntawe uzuka atapfuye. Bityo rero Igikorwa Yesu Kristo yakoze ku musaraba cyo kuducungura cyaba kitarabayeho. …, ariko umwuka wose utavuga Yesu utyo ntiwavuye ku Mana, ahubwo ni umwuka wa Antikristo,…(3): Mumenye ibi: umwuka wose uvuga ko Yesu Kristo yaje afite umubiri ni wo wavuye ku Mana, ariko umwuka wose utavuga Yesu utyo ntiwavuye ku Mana, ahubwo ni umwuka wa Antikristo (2-3). Gusenga: Mana Data, dushoboze gutandukanya Umwuka w’Imana n’umwuka uyobya, tutava aho duteshuka inzira yaw.e. Indir. 437 Gushimisha

Details

Date:
November 29, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN