Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 25 Ukwezi kwa cumi 1 Abatesalonike 2.13-20

October 25, 2024

Ikib.6

…Mwaryemeye nk’ijambo ry’Imana nk’uko riri koko…(13): Ijambo ry’Imana ryageze ku bagize Itorero ari ijambo ry’imbaraga, ndetse birashimishije ko abagize Itorero bakiriye ubu butumwa nk’ubutavuye ku bantu, ahubwo babuhaye agaciro nk’ubuvuye ku Mana. Ibi bitugaragariza ko iri Torero ryari ryarasobanukiwe neza ko ibyo Pawulo yababwiye bitavuye kuri we, ahubwo byavuye ku wamutumye ari we Yesu Kristo. Abantu bamwe bajya bavuga ko gusobanukirwa ijambo ry’Imana n’imikorere yayo bigoranye, ariko gusenga no gusoma Bibiliya tubikoranye umwete bidufasha gusobanukirwa ibyo Imana itubwira. Batubuza kubwiriza abanyamahanga ngo na bo bakizwe (16): Abayuda, nyuma yo kwica Umwana w’Imana Yesu Kristo (15) ntabwo banyuzwe, ahubwo biyemeje no kubabaza abagize Itorero, ndetse no kubabuza gukomeza kubwiriza iby’ubutumwa bwiza. Gusa abameze batyo Pawulo arababwira ko umujinya w’Imana ubamanukiye. Imbuzi: No muri iki gihe abarwanya umurimo w’Imana ntibabura, gusa uzana ibisitaza wese azabona ishyano (Luka 17.1). Indir. 390 Gushimisha.

Details

Date:
October 25, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN