
- This event has passed.
Kuwa gatanu 23 Ukwezi kwa gatanu Abacamanza 6.1-24
Ikib.1
...Uwiteka abahāna mu maboko y’Abamidiyani imyaka irindwi (1): Imyaka 40 Abisirayeli bari mu mahoro n’umutekano bayobowe na Debora na Baraki, ishize bagomera Uwiteka. Kubera kugomera Imana kwabo, byatumye Abamidiyani biyegeranya biyunga n’andi moko baba benshi batera Abisirayeli barabarwanya, mu gihe cy’imyaka irindwi (3-5). Kuva mu masezerano y’Imana bituma Satani agutinyuka, maze akajya akuneshesha ibyo wibwiraga ko bidakomeye kuri wowe. “Genda uko izo mbaraga zawe zingana, ukize Abisirayeli amaboko y’Abamidiyani. Si jye ugutumye? (14). Urebye ibyo Gidiyoni yakoraga nta butwari byagaragazaga; yasekuraga ingano mu muvure. Byerekana ko yarafite ubwoba ko na duke yari yarasaruye abanzi batumutwara. Marayika ntiyamurebye mu byo akora ahubwo yamurebye mu byo Imana yamukoresha. Muri uyu muhamagaro harimo ibintu bibiri: 1. Uwiteka yaramutinyuye; 2. Yahawe isezerano ryo kuzashobozwa kunesha Abamidiyani nk’unesha umuntu umwe (14-16). Zirikana: Na we Imana irashaka kugutuma mu bakiri mu bubata bw’icyaha.