
- This event has passed.
Kuwa gatanu 22 Ukwezi kwa cumi na kumwe Daniyeli 12.1-13
Ikib.2
Maze icyo gihe Mikayeli, wa mutware ukomeye ujya ahagarikira abantu bawe azahaguruka,… (1): Umurimo wa Mikayeli ni ugufasha Abayuda. Yagiye abafasha mu gihe cyose cya Epifane hamwe n’abandi bashakaga gutwara ubutaka bwabo, kimwe n’ibindi bihe bikomeye Abayuda bagiye bacamo (3.7). Ibyo bihe byose byagiye bisoza Abayuda bakiriho n’ubutaka bwabo buhari, atari ukubera ubuhangage bwabo, ahubwo ari ukubera Mikayeli watumwe n’Imana kubarwanirira. Ntabwo abamarayika bafasha Abayuda gusa, ahubwo bafasha abantu bose bazaragwa agakiza (Heb.1.14). Nawe ibyo ucamo byose ntabwo uri wenyine, ahubwo hari ukurwanirira. Birashoboka ko ari we mukiza Pawulo avuga uzakura Abayuda mu bubata (Rom.11.26). Kandi abanyabwenge bazarabagirana nk’umucyo…(3): Yesu yasigiye abamwizera umurimo wo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bakamwizera, na we akabana na bo kugeza ku mpera y’isi (Mat.28.19). Zirikana: “Nuko igendere utegereze imperuka,…(13).