
- This event has passed.
Kuwa gatanu 21 Ukwezi kwa Gatatu Matayo 17.1-13
Ikib. 1,3
Bajyana mu mpinga y’umusozi muremure bonyine (1): Igihe kimwe Yesu
yajyaga afata umwanya wo kwiherera wenyine agasenga (Mat.14.23), ubundi
akajyana n’intumwa ze zose ku musozi bagasenga (Luka 11.1; 18.1), ariko
hano yahisemo kujyana na bakeya muri bo maze bajya gusenga ku musozi
bonyine. Kubera kugira umwanya wo kwihererana n’Imana byatumye ishusho
ye ihinduka ukundi mu maso he hararabagirana, kandi ijuru rimanukira kuganira
nawe. Birakwiye ko umukristo agira umwanya wo kwihererana n’Imana mu
gusenga. Kwihererana n’Imana bituma tuganira nayo kandi ibyifuzo byacu
bigasubizwa, ndetse tukabwirwa amabanga (5). Muri iyi minsi benshi bagenda
batakaza umwanya wihariye wo kwihererana n’Imana mu gusenga kubera
impanvu zitandukanye, nko kugira inshingano n’akazi kenshi, kuba ahantu
hataborohereza kubona uwo mwanya, ibirangaza bigenda byiyongera, n’ibindi.
Ariko ibi byose n’ibindi bitavuzwe ni imitego ituma tutabona ibyiza byo kwegerana
n’Imana. Icyifuzo: Dusabe Imana iduhe kuba maso. Indir. 102 Agakiza.