Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 2 Ukwezi kwa gatanu Abagalatiya 1.1-10

Taliki 2 Gicurasi

INCAMAKE Y’URWANDIKO PAWULO YANDIKIYE ABAGALATIYA
Urwandiko rwandikiwe Abagalatiya ni nk’icyangombwa cy’umudendezo
w’umukristo. Muri iyi baruwa ikomeye, Pawulo ahamya ukuri ko kwigenga
muri Kristo – ukwibohora mu bubata bw’amategeko n’imbaraga z’icyaha,
n’umudendezo wo gukorera Umwami wacu Yesu. Abenshi mu babaye abakristo
ba mbere n’abayobozi ba mbere mu itorero bari Abayuda, bahamyaga Yesu
nk’umucunguzi wabo. Bari bafite ikibazo cyo kwambara impu ebyiri: Ubuyuda
bwabo bwabahataga kuba imbata z’amategeko; no kwizera gushya baboneye
muri Kristo kwabahamagariraga kunezererwa úwo mudendezo wera. Bibazaga
ukuntu abanyamahanga bagira uruhare mu bwami bw’ijuru. lyi myumvire yari
igiye gucamo kabiri itorero rya mbere. Igihe usoma urwandiko rwandikiwe
Abagalatiya, ujye ugerageza kumva amakimbirane yariho muri icyo kinyejana
cya mbere hagati y’amategeko n’ubuntu tubonera muri Kristo. Ugendeye ku
rugero rwa Pawulo, haranira kurwanira ukuri k’ubutumwa bwiza, no kwanga
ibintu byose bishobora kuvangira uko kuri. Dufite umudendezo muri Kristo,
kandi niyo ntambwe igana mu kugendera mu mucyo no kunezererwa agakiza.

Ikib.1,2
“Pawulo intumwa…yatumwe na Yesu Kristo….” (1): Pawulo yandikira
Itorero ry’Abagalatiya yatangiye ashimangira ko afite ubutware n’ubushobozi
yahawe na Yesu Kristo ndetse n’Imana Data kuko ari bo bamutumye. Yakomeje
agaragaza ko atanditse wenyine ahubwo ari kumwe n’abandi bene Data.
Biragaragara ko hari abari baratangiye guteza umwuka mubi mu Itorero
bakemanga inyigisho Pawulo yigishaga.”…Yesu Kristo, witangiye ibyaha
byacu, ngo aturokore…..” (3-4): Mu ndamutso ya Pawulo ahise atangaza
ihame shingiro ry’umurimo Yesu Kristo yakoreye k’umusaraba ubwo yitangagaho
igitambo kugira ngo akize abantu ibyaha kandi abarokore ibihe bibi. Umurimo
Yesu yakoze niwo wonyine uhagije ngo umuntu abone agakiza ntibituruka ku
bikorwa by’abantu. Hari Abagalatiya benshi bakiriye agakiza, babwirijwe na
Pawulo, nyamara nyuma ye, haza abandi babigisha ko bagomba gukurikiza
imihango yose y’idini ry’Abayuda. Natwe tube maso, twirinde gukurikira
abigisha inyigisho z’ubuyobe. Zirikana: Imana ishimwe kubw’agakiza twahawe
muri Kristo. Indir.162 Gushimisha.

Details

Date:
Taliki 2 Gicurasi

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN