
- This event has passed.
Kuwa gatanu 1 Ukwezi kwa cumi na kumwe Daniyeli 2.1-23
Ikib.2
Mu mwaka wa kabiri Umwami Nebukadunezari akiri ku ngoma yarose inzozi (1): Birashoboka ko Daniyeli na bagenzi be bari batararangiza umwihererero wategetswe, kuko wagombaga kumara imyaka itatu (1.5), akaba ari nayo mpamvu batari bazi ibyari birimo kubera mu gihugu (2.15). Gusa Daniyeli na bagenzi be ntabwo barekewe mu mwiherero, ahubwo nabo bazanwe kwicanwa n’abandi banyabwenge b’i Babuloni. Ariko ntibarimbuwe kubera ko Imana yabahishuriye ibyananiranye (20). Turahirwa abizeye Imana ishobora byose, kuko yo ntakijya kiyinanira (Yer.32.27). Izina ry’Imana rihore rihimbazwa iteka ryose, kuko ubwenge n’amaboko ari ibyayo (20): Daniyeli yari yarasobanukiwe neza ko Imana asenga ari Imana ishobora byose, ndetse ihishura ibihishwe, niyo mpamvu yayitakiye, kandi ntayo iramwumva, iramusubiza. Zirikana: Gahunda y’Imana itandukanye kure cyane na gahunda z’abantu, iyo yatabariye gukiza ntabwo ijya izitirwa na gahunda abantu bishyiriyeho (Yobu 42.2), ninayo yatanze umwana wayo w’ikinenge Yesu Kristo ngo apfe k’ubwacu. Indir.119. Gushimisha.