
- This event has passed.
Kuwa gatanu 16 Ukwezi kwa munani Yosuwa 5.1-12
Ikib.3
Amakuru y’ibitangaza bikomeye Uwiteka yakoreye Abisirayeli yatumye abami bose n’abaturage babo bakuka imitima. Bumvise ibyabaye ku Abanyegiputa, bumva uko Abisirayeli bambutse inyanja itukura, n’uko banesheje Abami b’Abamori (2.10-11); none bambutse Yorodani barabugarije. Umuntu wese yatekereza ko iki ari cyo gihe cyiza cyo kugaba ibitero byo kwigarurira igihugu cy’isezerano, kuko abantu bakishwe n’ubwoba. Nyamara ku Mana, hari ibindi byagombaga kubanza gutunganywa byerekeye kwita ku mibanire myiza y’Abisirayeli n’Imana yabo. Wisaturire amabuye atyaye, mukebe Abisirayeli ubwa kabiri (2): Gukebwa byari ikimenyetso cy’isezerano hagati y’Imana n’Abisirayeli (Itang.17.9-14). Abagabo bari barakebwe mbere yo kuva muri Egiputa baguye mu butayu (6). Abana bavukiye mu butayu, mbere y’uko batangira kwigarurira igihugu cy’isezerano bagombaga gukebwa, kugira ngo binjizwe mw’isezerano ry’Imana yabo. Icyifuzo: Dusabe Imana iduhishurire iby’ingenzi kuri Yo, ngo tube aribyo tugenderemo, twe kuyoborwa n’ibitekerezo byacu. Indir.388 Gushimisha.